Ku ncuti yanjye (Grand format)

  • Littérature africaine
  • Dismas Kaboyi
  • Romans et nouvelles
Passer le carrousel d'images

Date de parution

19/09/2018

Editeur

ICES

Format

Grand format

Umuco nyarwanda ntuzazima cyangwa ngo uzimire, igihe cyose abawusogongeye mbere bazawusangiza abaje babasanga. Mu Buganza bw'imirambi, utununga n'amataba ateze adatemba, na ho ni mu gicumbi cy'uwo muco wa kanyarwanda. Uhageze ntabura gutangarira ingaga z'intoki n'urwo ruzi ruhaza abaruturiye amafu n'amafunguro, kandi rutaretse no kubahekura. Muri ubwo busitani busa n'ubutagira iherezo, uzahasanga umukobwa Muteteri w'imbavu ndende nyagusekerwa n'impundu, na Rubimburirangabo rwa Ngoma y'ingoga wahogojwe n'uwo Bwiza. Azamurwanira na Kabasha rubure gica. Nyuma yo gutembera u Mutara mu mukenke uvuza ubuhuha, aharanira kumenya amateka ya se na sekuru, Rwanamiza noneho yasuwe n'incuti ye Rugamba Sipiriyani. Bicaranye mu gashyamba bahuza urugvviro. Uwo muhanzi w'umuhanuzi arifashisha amagambo y'indirimbo zigera kuri 25 muzo yahimbye, agatekerereza incuti ye Rwanamiza inkuru ya Muteteri na Rubimbura baharanira kurushinga ari nako birinda agashungo. Ni inkuru y'urukundo rwimura imipaka, rugashyigura imisozi. Rurimo ibyishimo, kwiheba, amarira n'agahinda. Rurimo kandi ubutwari busimbuka imitego bukagamburuza abanyarugomo butagombye gusiga inzigo n'umugayo. Niba ushaka kumenya uko amagambo y'umusizi Rugamba Sipiriyani yinjira mu mfuruka zose z'ubuzima bwawe, wasoma iyi nkuru yanditswe mu kinyarwanda cy'umwimerere ku buryo bunogeye abakuru kandi bubibutsa ibyo bakunze, bukigisha ababyiruka ibyo batamenye kandi byiza.

Caractéristiques
Auteur(s) Dismas Kaboyi
Date de parution 19/09/2018
Nombre de pages 209
Dimensions (cm) 14 x 22 x 1.5
Editeur ICES
Format Grand format
EAN 9791097468057
Collection Langues africaines
Genre (littérature) Romans et nouvelles

Des millions de
références en vente


Cumulez des Tickets
retrait gratuit en magasin


Tous vos produits
à prix E.LECLERC


Paiements
100% sécurisés

Options de livraisons du produit

Indisponible

Quantité
1
1 Utilisez les boutons plus et moins ou saisissez directement la quantité désirée